news

✍🏻by olga mushambokazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko abasirikare b’u Bufaransa bazajya gutoza aba Ukraine bazaba igipimo cy’ingabo z’iki gihugu ku buryo bazajya baraswa.

Thank you for reading this post, don't forget to subscribe!

 

Nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters byabisobanuye, Minisitiri Lavrov yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 4 Kamena 2024 ubwo yari i Brazaville muri Congo.

Yagize ati “Ku batoza b’Abafaransa, ntekereza ko basanzwe bari ku butaka bwa Ukraine. Tutitaye kuri sitati yabo, abasirikare cyangwa abacancuro ni igipimo cyemewe cy’ingabo zacu.”

Ni nyuma y’aho Umugaba Mukuru w’ingabo za Ukraine mu cyumweru gishize yatangaje ko igihugu cyabo n’u Bufaransa byamaze kugirana amasezerano y’uburyo iyi myitozo izatangwa.

Guhera muri Gashyantare 2024, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yagaragaje icyifuzo cy’uko ibihugu bigize umuryango NATO byakohereza ingabo muri Ukraine, gusa ibyinshi muri byo byatangaje ko bitamushyigikiye.

Kohereza ingabo kuri ngo zitoze iza Ukraine ni ubundi buryo Leta y’u Bufaransa yemeza ko bwafashe iki gihugu kwirwanaho, kikabasha gutsinda intambara cyashojweho n’u Burusiy

©2025 🍿 Show WordPress Theme by WPEnjoy